Joriji Baneti (3) :

......Bigeze aho agira inyota nuko ajya kunywa divayi. Idebe rya divayi ryari riteretse ku gisanduku hamwe n'andi, rifungurirwa mu ndiba uruhande rumwe.

Amaze gufungura ngo anywe, yumva umurangu uratunguye, ahaguruka bwangu yibagirwa gusiga afunze rya debe, ajya gucurira amazi mabisi muri za nyama.

Agarutse kunywa divayi, asanga yashiriye hasi. Atera hejuru, ati «ye baba we, noneho mama aranyica!» Aratekereza ati «ibyiza ni ukubihisha.»

Nuko akurengera ku mufuka w'ifu ayinyanyagiza mu kiziba cya ya divayi.

Inkoko yarariraga imwikanze irakokoza. Baneti ayumvise,ayibwirana umujinya ati «ceceka wa ndondogozi we; uramenye utaza kubibwira mama!»

Abaye akibivuga ayitera bigezo umujugujugu w'umuhoro ayigesa akajosi, iracuranguka.

Abonye ayishe arataka, ati «ye baba we!noneho amagi azararirwa na nde? Reka njye kuyararira mu kigwi cyayo.» Nuko Baneti ajya kubunda hejuru y'amagi. Nyina arashyira araza.

- Joriji, Joriji uri he?
- Ndi hano mbundikiriye amagi, kuko nishe ya nkoko!
- Wishe ya nkoko? Wayihoye iki?
- Yashakaga kundega kuko nangije ifu.
- Wangije itu ute?
- Nayisutse mu kiziba cya divayi nari maze kumena.
- Wamennye divayi yose yari mu idebe? Mbega igihu cya Nyantango!

Mana y'ijuru, noneho tugiye kuzamera dute? Dusigaye iheruheru! Dusigaranye amaso yo kurira gusa. Dupfuye rubi, rumwe rw'imbwa zitungwa no kugondoza rubanda no kuyoboza amacuti.

Nuko nyamugore asohoka arira, ahetse amaboko. Joriji Baneti amwoma mu nyuma. Bwari bumaze guhumana; umuntu yajya kurora undi, akabanza gushishoza.

Wa mubyeyi abonye ko umuhungu we amukurikiye, aramukomera, ati « uragwa hehe Joriji we? Pfa gusiga ushitse urugi wa cyontazi we!»Nuko Baneti arakimirana n'imuhira, agira rwa rugi arushikanuza ku mulyango, aruterera ku mutwe, akurikira nyina.

Undi ashubije amaso inyuma, abona Baneti n'urugi ku mutwe, arumirwa ati« iri shyano ndarikika nte!» .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji(page) Joriji Baneti (4) ...